Bensoul uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya, akaba umuhanga mu kuririmba, kwandika indirimbo no kuzitunganya, yashyize hanze album ye nshya yise ‘The Party&The After party’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo The Ben na Ariel Wayz.
Ku rutonde rw’indirimbo 15 zigize album nshya ya Bensoul harimo iyitwa Mpaka che yakoranye na Ariel Wayz na Uno yakoranye na The Ben.
Uretse aba bahanzi, iyi album iriho abandi bafite amazina akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba nka Harmonize, Nameless ndetse n’iyo yise Mom’s yakoze mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi we witabye Imana.
Benson Mutua Muia wamamaye nka Bensoul, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Kenya akaba umuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki, aherutse guhabwa igihembo cya Grammy Award nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo.
Bensoul wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol, yegukanye igihembo cya Grammy Awards mu 2021 nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo, icyo gihe akaba yari yanditse iyitwa ‘Time flies’ ya Burna Boy.