Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye mu Rwanda, Mbonyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi, yagizwe ‘Brand Ambassador’ w’ikinyobwa Maltona cy’uruganda rwa SKOL.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiranye amasezerano n’uruganda nk’uru rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Kandi Skol yabaye ikigo cya kabiri bagiranye amasezerano yo kwamamaza nyuma y’imyaka irenga 10 ari mu muziki.
Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Nina Siri’ yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza ‘Maltona’ kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, mu muhango wabereye kuri Chillax ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Eric Gilson yavuze ko bahisemo gukorana na Israel Mbonyi kubera ko ariwe nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda, kandi bamwitezeho kubafasha kumenyekanisha ikinyobwa ‘Maltona’.
Ati: “Ubu navuga ko hari Maltona ndetse na Israel Mbonyi mu Rwanda. Ni amahirwe adasanzwe kuri twe kugira Israel Mbonyi nka ‘Brand Ambassador’ kuri iki kinyobwa cyacu kidasembuye cya Maltona kandi Israel Mbonyi yujuje ibyo twari dukeneye.”
Yungamo ati: “Ubwe asanzwe afite ubuhamya bwiza bw’ukuntu yamenye iki kinyobwa, byanatumye yiyemeza gukorana natwe. Rero, turishimye kuba tugiye gukorana nawe, kandi twishimiye ko tugiye gukorana mu rugendo nk’uru rwiza cyane.”
Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba agiye gukorana na SKOL binyuze mu kwamamaza ikinyobwa cya Maltona. Yavuze ko iki kinyobwa kidasembuye, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungege yibaza ko ari inzoga ari kwamamaza.
Ati: “Mbere ya byose ndashaka gushimira ubuyobozi bwa SKOL bwaduhisemo. Ikindi ndashaka gusobanura ko ‘Maltona’ ari ikinyobwa kidasembuye. Ntabwo nakwamamaza ibindi bitari ibyo, kandi n’abantu bazi ukuri barabizi neza rwose.”
Mbonyi witegura gutaramira mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi, yavuze ko amasezerano yashyizeho umukono yo kwamamaza ‘Maltona’ ari ‘ay’igihe kitari gito’. Yungamo ati “Hanyuma n’amafaranga baduhaye ni meza.”
Yirinze kuvuga umubare w’amafaranga bamuhaye kugira ngo bakorane. Ariko kandi yavuze ko ibiganiro by’imikoranire byoroshye, ahanini bitewe n’uko nawe yari asanzwe azi ‘Maltona’.
Ati: “Ibiganiro byaroroshye cyane! Kubera ko nabanje kuyigeregeza n’inshuti zanjye, turimo turaganira, ndayikunda. Nyuma rero bitewe n’uko nayikunze, twagiranye ibiganiro turi hamwe binyuze ku nshuti, tuza guhura rero bituma bampitamo kugira ngo mbe ‘Brand Ambassador’.”
Arakomeza ati “Nari nishimiye! Nari nayikunze bwa mbere. Hanyuma nabo tuza guhuza ibiganiro babona ko cyaba ari ikintu cyiza dukoranye iki kinyobwa tukakigezaho kure.”
Israel Mbonyi yavuze ko azamamaza iki kinyobwa yifashishije cyane imbuga nkoranyambaga ze ‘mu buryo bwo kuyereka abantu ko ari ikinyobwa kidasanzwe’.
Maltona yashyizwe ku isoko ku wa 8 Nyakanga 2024, binyuze mu muhango wabereye muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, witabiriwe n’abantu banyuranye.
Marie-Paule Niwemfura, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol Brewery, yumvikanishije ko uburyo bwa Maltona buzatuma iba amahitamo ya benshi.
Ati: “Twishimiye kumurika ikinyobwa cya Maltona, ikinyobwa kidasembuye kigaragaza umuhate dushyira mu guhanga udushya ndetse no guha abanyarwanda ibinyobwa byenganywe ubuhanga. Uburyo Maltona yenzwemo ntakabuza izaba amahitamo ya mbere ku bantu batanywa inzoga.”