Umuryango wa Muhayimana Olivier utuye mu mudugudu wa Kagese, akagari ka Rusheshe, mu murenge wa Masaka , mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali, uyu muryango ukaba uheruka gusurwa n’iwabo w’umugore ubwo bari baje kumuhemba dore ko yari amaze iminsi abyaye, bamwe bakarya ndetse bakananywa.
Gusa ntibyaje kuba amahire ngo kuko abanyweye ku kinyobwa cy’ubushera bose bwakeye mu gitondo ari indembe ndetse ngo ku buryo hifashishijwe imbangukiragutabara kugira ngo abantu bahabwe ubutabazi byihuse cyane ko bari bamerewe nabi.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko ku gitondo cyo kuwa Mbere taliki 22 Nyakanga 2024 aribwo bwakeye abantu bose bari banyweye ku bushera ndetse na nyir’urugo arimo barembye maze hakaza imbangukiragutabara zigera kuri enye zaje kubatwara aho zabatwaraga barimo serumu.
Gusa aba baturage bavuga ko ubushera bwaba bwarahumanyirijwe aho bwaturutse ngo kuko na bamwe mu bari baje guhemba bagerageje kunywa ubushera nabo baguwe nabi.
Umukuru w’umudugudu wa Kagese yabwiye umunyamakuru ubwo yari muri ako gace ko abantu 26 aribo bari bamaze kugezwa kwa muganga ariko imbangukiragutabara zikaba zari zigikomeje gutwara indembe.