Kicukiro: Umugabo yaguye gitumo umugore we asambana amukorera ibintu bibabaje

Mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, akagari ka Rubirizi mu mudugudu w’Itunda ho mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umugabo witwa Kavutse Jean Claude wafatiye mu rugo rwe uwitwa Kazungu arimo gusambanya umugore we maze agahita amusenda.

 

Nk’uko Kavutse Jean Claude yabitangarije Radio na TV1, kugira ngo amenye ko iwe hageze umugabo, ngo yabyutse mu gitondo ajya mu kazi ahurira n’uwo Kazungu hanze ariko abona asa nk’ufite ibyo arimo gucunga. Byatumye Kavutse agira amakenga, amera nk’ugiye mu kazi ariko hashize akanya aragaruka niko gusanga Kazungu arimo yiha akabyizi ku mugore wa Kavutse maze ahita abakingirana.

 

Kavutse yahise jya gushaka umukuru w’isibo kugira ngo agaragaze ibimenyetso by’uko uyu mugore ari umusambanyi dore ko ngo yari asanzwe amukeka ndetse n’abaturanyi bakemeza ko uru rugo rusanzwemo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

 

Icyaha cy’ubusambanyi nk’uko gisobanurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ni imibonano ikozwe n’uwashyingiwe byemewe n’amategeko akayikorana n’uwo batashyingiranywe. Gusa itegeko rigateganya ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Kavutse Jean Claude avuga ko ibi atabasha kubyihanganira bityo ko asenze umugore we nyuma y’ayo mahano yakoze. Umugore wafashwe asambana na we avuga ko gusendwa ntacyo bimutwaye ariko agashyiraho icyitonderwa ngo ko agomba kugabana imitungo bafitanye harimo n’inzu babagamo ngo dore ko uwo mugore yagurishije imitungo y’iwabo kugira ngo iyo nzu yubakwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *