Umuhanzi Sean Kingston na nyina bari mu mazi abira

Sean Kingston na nyina, Janice Turner, bashobora gufungwa imyaka igera muri 20 mu gihe, Urukiko Rukuru, rwabahamya ibyaha by’uburiganya.

 

Nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu majyepfo y’akarere ka Florida, ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga, inteko nkuru y’i Miami yashinje Kingston ( Kisean Anderson) w’imyaka 34 na Janice Turner w’imyaka 61, buri wese akurikiranyweho ibyaha by’uburiganya.

 

Mu gihe baramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, buri wese uregwa ashobora gufungwa imyaka 20 kuri buri kirego. Sean Kingston na nyina bashinjwa kwiba miliyoni zirenga 700 z’amadorali. Sean Kingston yatawe muri yombi muri Gicurasi aho yari akurikiranyweho ibyaha by’ubuhemu ndetse n’ubujura nyuma y’impapuro zimuta muri yombi zari zatanzwe, nk’uko Polisi yabitangazaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *