Corneille Nangaa wa AFC/M23 yakwennye urukiko rwatangiye kuburanisha urubanza rwe adahari

Umuyobozi w’ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki na M23 irwanya ubutegetetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yakwennye urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rwatangiye kuburanisha urubanza rwe adahari.

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024, ruri kuburanishirizwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iherereye i Kinshasa. Mu barukurikiye harimo Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.

Muri rusange, ababuranishwa muri uru rubanza ni 25 babarizwa muri AFC/M23. Barimo: Nangaa nk’umuyobozi wabo n’umugore we Yvette Lubanda Nazinda wahungiye i Burayi, Gen Sultani Makenga, Bertrand Bisimwa, Brig Gen Bernard Byamungu, Lawrence Kanyuka na Lt Col Willy Ngoma.

Muri 25 baburanishwa, batanu ni bo Leta ya RDC yashoboye gufunga, ni na bo bagaragaye mu rubanza. Aba ni Eric Nkuba wafatiwe muri Tanzania mu ntangiriro za 2024, Nicaisse Samafu Makinu, Nangaa Baseane Putters na Nkangya Nyamacho Microbe na Safari Bishori Luc.

Si Nangaa n’umugore we Nazinda gusa bari kuburanishwa muri uru rubanza kuko harimo abandi babiri, ari bo: Nangaa Baseane wo kwa se wabo, muramu we Ntwali Lubala Fabrice. Keretse umuyobozi wa AFC, abandi bari mu buhungiro i Burayi.

Umushinjacyaha yagaragaje ko bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi, kujya mu mutwe witwaje intwaro utemewe n’amategeko, ibyaha by’intambara, iyicarubozo, ubushimusi no kwica, ahamya ko byakozwe mu gihe cy’intambara ihanganishije M23 n’ingabo za Leta ya RDC.

Nangaa mu kiganiro yaraye agiranye n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, yatangaje ko uru rubanza ari “urwenya rwinshi” kandi ko rukomoka ku bujiji buri mu butegetsi bwa RDC.

Yagize ati “Ibirangaza nk’ibi biterwa n’ubujiji, gushaka kujijisha abaturage no kudatekereza k’ubutegetsi bwa RDC mu bihe bigoye.”

Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024. Batanu bafashwe bafite ibyago byo gukatirwa igihano cy’urupfu mu gihe ibyaha bashinjwa byabahama.

Inkuru ya IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *