Kigali: Habereye impanuka ikomeye batanu bajyanwa mu bitaro igitaraganya ibinyabiziga birangirika


Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, imodoka y’ivatiri (Voiture) yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000 yerekeza kuri CHIC habereye impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu batanu yangiza n’ibindi binyabiziga birimo moto 10 n’imodoka 4 byari mu muhanda.

 

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko impanuka yatewe n’uko hari imodoka ya Bus Youtong yabanje kugonga imodoka y’ivatiri yari iri imbere umushoferi wari utwaye iyo vatiri aho gufata feri afata ku muriro agonga ibindi binyabiziga byari mu muhanda.

 

Ati: “Kubera ko yafashe umuriro moto 10 n’imodoka 4 zose zangiritse ndetse abantu batanu barakomereka ubu barimo kwitabwaho ku bitaro bya CHUK”.

 

SP Kayigi avuga ko mu bantu batanu bakomeretse harimo umwe wakomeretse cyane akaba ari kumwe n’abandi mu bitaro bitabwaho n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *