Leta ya Congo igiye gutangira kuburanisha Corneille Naanga wa AFC/M23

Minisiteri y’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko guhera ku wa 24 Nyakanga 2024, Leta ya Congo yafashe umwanzuro wo gutangira kuburanisha Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be.

Iyi Minisiteri yashyize hanze urutonde rurimo amazina ye na bagenzi be bazaburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Gombe i Kinshasa, ni mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 22 Nyakanga 2024. Aba bose baregwa ibyaha birimo ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha by’intambara ndetse n’ubugambanyi bw’Igihugu bwo mu bwoko bwo hejuru.

Ni ibyaha bashinjwa gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho inyeshyamba z’umutwe wa M23 zimaze igihe zihanganira n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, zirimo Ingabo za SADC, iz’u Burundi imitwe ya Wazalendo n’inyeshyamba za FDLR. Biteganyijwe ko Nangaa na bagenzi be bagomba kuburanishwa badahari.

Mu Ukuboza 2023 ni bwo, Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC yiyunze n’abarimo umutwe wa M23, bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC). Ni ihuriro ryashingiwe i Nairobi muri Kenya, rikaba rifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi uherutse gutorerwa indi manda yo kuyobora iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *