Abanya-Uganda biganjemo urubyiruko babyukiye mu mihanda bigaragambya basaba Leta gukemura ikibazo, ubushomeri bwiganje mu rubyiruko, imibereho ihenze no kubura kwa bimwe mu by’ingenzi ku buzima.
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga, abapolisi n’abasirikare boherejwe mu bice by’ingenzi muri Kampala, by’umwihariko aho abigaragambya bateganya kunyura.
Muri Kampala hagaragaye abantu bake bigaragambya, bigaragara ko barushijwe imbaraga n’abashinzwe umutekano. Bafite ibyapa byanditseho ngo “Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko agomba kwegura.”
Bitewe n’uko Polisi ya Uganda yari yasabye aba baturage kutajya mu myigaragambyo, yatangiye guta muri yombi abarenze kuri iri bwiriza, barimo Sylvia Namutyaba, Habib Buwembo na John Bosco Sserunkuma bo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Aba bafungiwe kuri sitasiyo ya Arua Park.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aherutse kuburira abateguye iyo myigaragambyo, ababuza “gukina n’umuriro”.