Kampala: Abapolisi n’abasirikari baryamiye amajanja

Mu gihe Abanya-Uganda bateguje ko kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 bari bukore imyigaragambyo ikomeye berekeza ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Leta yohereje abapolisi n’abasirikare mu bice by’ingenzi bya Kampala kugira ngo bazayikumire.

Iyi myigaragambyo ni igitekerezo cyakomotse ku yabereye muri Kenya kuva muri Kamena 2024, aho abiganjemo urubyiruko bateye Ingoro y’Inteko, bagatwika igice cyayo. Byatumye Perezida William Ruto asesa Guverinoma n’umuyobozi wa polisi aregura.

Byitezwe ko imyigaragambyo yo muri Uganda na yo yitabirwa n’abiganjemo urubyiruko. Ikigamijwe ni ukwamagana abayobozi mu nzego za Uganda bashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu.

Perezida w’Inteko ya Uganda, Anita Annet Among, ni umwe mu bayobozi bashinjwa ibi byaha. Abateganya kwigaragambya baciye amarenga ko kuri uyu wa 23 Nyakanga bamwotsa igitutu kugira ngo yegure.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda akaba na Perezida w’Ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine, yatangaje ko kwigaragambya ari uburenganzira bw’abaturage, ateguza ko na we ashobora kubiyungaho.

Yagize ati “Nshyigikiye urubyiruko 100%, nishimiye kubona rufata iya mbere. Ntimuzatungurwe nimubona mbiyunzeho. Ntabwo nateguye iyi myigaragambyo ariko njyewe n’ishyaka ryacu turayishyigikiye.”

Abapolisi n’abasirikare ndetse n’imodoka zabo z’imitamenwa ziri kuzenguruka mu bice bitandukanye bya Kampala kuva mu gitondo. Ku cyicaro gikuru cy’ishyaka NUP na ho hoherejwe abashinzwe umutekano, ubwo Bobi Wine yari ayoboye inama y’abanyamuryango.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke, yatangaje ko impamvu abashinzwe umutekano bongerewe mu bice bitandukanye bya Kampala ari uko ubutasi bwabahaye amakuru y’uko iyi myigaragambyo izarangwa n’ibikorwa by’urugomo.

Yagize ati “Ntabwo twahisha ukuri ko twohereje abashinzwe umutekano mu buryo budasanzwe kuko turajwe ishinga n’umutekano. Iyo tubonye amakuru y’ubutasi aduteguza ko hari ibikorwa bishobora guhungabanya ituze, twongera abashinzwe umutekano. Uyu munsi ni byo twakoze.”

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 21 Nyakanga yatangaje ko abateguye iyi myigaragambyo bari gukorana n’abanyamahanga kugira ngo bateze akajagari. Yababuriye, amenyesha abazayijyamo ko bazaba bakina n’umuriro.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *