Abanyeshuri 235,642 biga mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Amashuri Nderabarezi ndetse n’amashuri y’Ubuganga bagiye gukora Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, rivuga ko ibi bizamini bizatangira ku wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, bikazageza tariki 2 Kanama 2024.
Ku rwego rw’Igihugu bizatangirira mu Karere ka Kicukiro ku kigo cy’amashuri cya G.S Remera Protestant, ahazakorera abanyeshuri 223 bo mu cyiciro rusange ( Ordinary Level) n’abandi 112 bo mu cyiciro cy’amashami ( Advanced Level).
Ni umuhango uzatangira saa Mbiri za mu gitondo, utangizwe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard.
Mu gihugu mu mashuri yose yisumbuye mu byiciro birimo amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Amashuri Nderabarezi ndetse n’amashuri y’Ubuganga hazakora abanyeshuri 235,642.
Source: UMUSEKE