Bagayogo yahaye isezerano abakunzi ba Rayon Sports bamuhundagajeho amafaranga

Umunya-Mali, Adama Bagayogo uheruka gusinyira Rayon Sports yahaye isezerano abakunzi b’iyi kipe ko azakora ibishoboka byose akabaha ibyishimo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 wageze muri Rayon Sports aje mu igeragezwa, yaje kuritsinda ndetse ahita ayisinyira imyaka 4.

Ni umukinnyi ukiri muto ukina mu kibuga hagati ariko usatira wagaragaje ko afite impano idasanzwe.

Yiyeretse abakunzi ba Rayon Sports, iminota mike yahawe ku mukino wa gicuti na Gorilla FC abakunzi b’iyi kipe bamukuriye ingofero ndetse na nyuma y’umukino bamuhaye amafaranga.

Bagayogo akaba yashimiye aba bafana ndetse na we abasezeranya ko agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo azabahe ibyishimo.

Ati “Ndashimira abafana bose, ni iby’agaciro kuba hari amafaranga bampaye. Ndatekereza bigiye gukomea gutya nitwara neza kubera ko ngiye gukora cyane kugira ngo mbashimishe mu buryo bushoboka bwose.”

Adama Bagayogo akaba yavuze ko yasanze Rayon Sports ari ikipe nziza ko agiye gukora cyane kugira ngo azabone umwanya mu ikipe ya mbere.

Yari mu bana 40 bakoze igeragezwa hashakwamo abakinnyi iyi kipe ishobora kuzifashisha mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, yaje kugaragaza impano ikomeye bahita bamusinyisha babigiriwemo inama n’uwari umutoza w’iyi kipe Julien Mette.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *