Hatangajwe amakuru mashya ku bakunzi ba Rayon Sports bategereje Umunsi w’Igikundiro

Kuri uyu wa Mbere, Rayon Sports iratangaza byinshi birambuye kuri ‘Rayon Sports Week’ na ‘Rayon Sports Day’ iteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024.

Ni bwo hamenyekana Umutoza mushya wa Rayon Sports byitezwe ko ari Umunya-Brésil Robertinho, ikipe izakina na yo ku Munsi w’Igikundiro [yamaze kumvikana na Azam FC yo muri Tanzania], aho umukino uzabera [nta gihindutse kuri Stade Amahoro] n’abakinnyi babiri bashya bataha izamu.

Mu bakinnyi bashya iyi kipe imaze iminsi iganira na bo harimo Umunya-Ghana James Akaminko wakiniraga Azam FC mu kibuga hagati.

Rayon Sports iheruka kunganya igitego 1-1 na Gorilla FC ku wa Gatandatu, izakina kandi undi mukino wa gicuti n’Amagaju FC ku wa Gatatu saa Cyenda i Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *