Umugore yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha umugabo we ishoka bapfa ihene

Urwego rushinzwe umutekano rwo mu gihugu cya Nigeria rwatangaje ko umugore ukekwaho kwica umugabo we amukubise ishoka nyuma y’uko umwana wabo yibye ihene akayigurisha, ubu yamaze gutabwa muri yombi ndetse iperereza rikaba rigikomeje.

Bitangazwa ko umugore witwa Aji Lydia w’imyaka 40 yishe umugabo we ’Aji Makinta’ ubwo bagiranaga amakimbirane bitewe n’uko hari ihene bari boroye yaburiwe irengero. Uku kutumvikana kandi ngo kwagizwemo uruhare runini n’umwana wabo w’umukobwa witwa Racheal ufite imyaka 13 bikekwa ko ari we wibye iyo hene.

Aba bombi bari batuye muri leta ya Borno. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa polisi, Nahum Kenneth, umukobwa bibyariye witwa Racheal niwe wakekwaga ko ihene y’iwabo yayibye akayigurisha mu baturanyi. Tariki ya 04 Nyakanga 2024 nibwo ibi byabaye nyuma yo kutumvikana umugore agakubita ishoka mu mutwe w’umugabo we agahita apfa.

Mbere y’uko barwana, umugabo yari yabanje kubasaba ko bamuvira mu rugo kubera ubujura yakorewe.

Iperereza rya polisi rigikomeje ryagaragaje ko umwana wabo Racheal Aji ari we kabitera wibye ihene akanayigurisha umuntu utazwi, hanyuma bigatera uburakari umugabo ’se’ waje kwicwa n’umugore kubera kutumvikana ku myanzuro yari afashe yo kubirukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *