Abatuye mu kagari ka Rukaragata, mu murenge wa Kigeyo ho mu karere ka Rutsiro bavuga ko bahangayikishijwe no kuvoma amazi yo mu bishanga nyuma y’uko begerejwe amavomo y’amazi meza ariko bakaba bamaze imyaka isaga ibiri yose nta mazi meza bazi.
Aba baturage bavuga ko nyuma yuko bubakiwe za robine zagiye zikunda gupfa, bakazikora zikongera zigapfa nyuma ntizongera gukorwa ari yo mpamvu yatumye bajya bavoma amazi yo mu bishanga aho bavuga ko aba arimo ibikeri ndetse ngo akaba agira ingaruka zikomeye ku bana babo aho barwara impiswi, inzoka ngo no kugwingira.
Bakomeza bavuga ko amazi bita meza ari ayo ku kivovo cy’insina, nayo ngo hakaba igihe batayabonye bikaba ngombwa ko bavoma ayo bita ay’ikinama. Ibi bikaba bigira ingaruka zikomeye ngo kuko iyo bagiye kwa muganga buri gihe basanga barwaye inzoka.
Iki kibazo ngo bakigejeje kenshi ku nzego z’ubuyobozi zibegereye ariko ntizigire icyo zigikoraho. Umwe ati: “Komite nyobozi y’akagari yakunze kuhagera igahamagara ku murenge ngo babidufashemo, bakatubwira ngo henga ejo ukabona umwaka urashize. Imyaka ibaye ibiri tutagira amazi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko iki kibazo nta muntu wigeze akimugezaho ko ariko ubwo akimenye agiye kugikurikirana. Ati: “Turaza kuvugana na WASAC kugira ngo niba hari imiyoboro itameze neza bayikorere ‘maintenance’, ariko abaturage bakwiye kubona amazi”.