Nyabugogo: Inyama zo ku mufungo zivugwaho umwanda zigiye guhagurukirwa

Umukozi w’ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge mu Rwanda, Ndahimana Jerome avuga ko ikibazo cy’inyama zicururizwa kuri Nyabugogo zizwi nk’inyama zo ku mifungo kigiye gukurikiranwa kugira ngo nibasanga zitujuje ubuziranenge zibe zavanwa ku isoko.

Ibi Ndahimana Jerome yabitangarije BTN ubwo umunyamakuru, Remy Ngabonziza yageraga kuri Nyabugogo mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge agasanga ahacururizwa izo nyama isuku yaho itizewe ngo kuko zozwa mu mazi mabi, zinatumaho amasazi bituma abaza uyu muyobozi icyaba kigiye gukorwa.

Abacuruza izi nyama kimwe n’abaguzi banze kugira icyo batangariza umunyamakuru, ariko icyo yaje kumenya nuko umufungo umwe w’inyama ugura hagati y’amafaranga 1,000Frws na 3,000Frws.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *