Umukinnyi wa filime, Inkindi Aisha, yasabye imbabazi abagabo ‘yatutse’ nyuma y’iminsi agarukwaho kuri X, ibi bikaba bituruka ku magambo yavuze agaragaza ko umuntu watoranyije abasore bari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Inkindi yagize ati “Mwaramutse neza, Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsina-gabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira. Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biri aho pee! Mwumve ko njye n’umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.”
Ni imbabazi yasabye nyuma yo gukoresha imvugo igira iti “Abagabo bandi imbere, ngo abagabo mu muhanda […] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’