Nyanza: Baratakambira ubuyobozi bw’akarere nyuma y’uko WASAC ibijeje kubishyura amafaranga bagaheba bikabateza igihombo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo baturanye n’umugezi wa Bishya baratakambira ubuyobozi bw’aka karere nyuma y’aho ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) kibijeje ko kigiye kubishyura ibyabo byangirijwe n’amazi y’uyu mugezi, bagategereza amaso akaba yaraheze mu kirere ngo bikaba byaratumye bajya mu myenda.

Amakuru avuga ko ubwo WASAC yakoraga urugomero rutunganya amazi ku musozi wa Mpanga yagomeye amazi y’umugezi wa Bishya maze ayo mazi aza kwangiriza imirima y’aba baturage ndetse n’imyaka yari ihinzemo. Gusa ngo bidatinze WASAC yabizeje ko igiye kubaha ingurane z’ibyabo byangiritse ariko bakaba nta kintu barabona kugeza magingo aya.

Aba baturage bakomeza bavuga ko iki kibazo kiri kumara amezi agera kuri ane, nyamara ngo bakaba barageze n’aho WASAC yo muri aka karere ikorera bagatanganimero za konti zabo bakanasinyira amafaranga aho ngo babwirwaga ko bazamara gutora umukuru w’igihugu barayabonye ariko bakaba ntayo bigeze babona. Ibi ngo byabateje igihombo ngo kuko bamwe bagiye mu myenda bibwira ko bazishyura aya mafaranga yabagezeho.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi mu karere ka Nyanza, Mukwega Jonas yabwiye umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru ati: “Abaturage ubwabo nibo batinze kubikora, batinze gutanga ibyo basabwa kuko twebwe tubihabwa n’akarere. Kandi akarere buri gihe iyo tukabajije baratubwira ngo ntiturakusanya ibisabwa byose”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ibyangombwa by’aba baturage byatinze kubera ko hari ibyo babanje gukosora ariko ko kuri ubu byose byamaze gukosorwa amafaranga bazayabona bidatinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *