Umunyamakuru Tidjara Kabendera ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura umuntu w’ingenzi mu buzima bwe

Umunyamakuru akaba n’umushabitsi Tijara Kabendera ari mu gahinda ko kubura nyina  witabye imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024 nk’uko Tijara yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati:”Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Mama wange witabye Imana!.”

Yakomeje avuga ko twese twavuye ku Mana kandi ko ariho tuzasubira, aboneraho no gutangaza gahunda yo gushyngura. Ati ” Kuri Allah niho twaturutse kandi niho tuzasubira.”

Yatangaje ko gahunda yo gushyingura umubyeyi we iteganyijwe kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, saa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo, nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma saa Munani z’amanywa mu rugo kwa Tijara mu Nyakabanda.

Ati ” Kuri uyu wa 6 isaa Munani z’amanywa turamusezeraho mu rugo iwanjye mu Nyakabanda (kuri Caffe de Nyakabanda). Gushyingura ni saa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo!”

Tijara kabendera yamamaye mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye haba hano mu Rwanda no muri Tanzania ariko kuri ubu akaba yarayobotse inzira y’ubushabitsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *