Huye: Umukuru w’umudugudu akurikiranweho kugerageza kwica umuntu ku bushake

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze Umukuru w’Umudugudu wa Kinyata mu Karere ka Huye witwa Musabyimana Athanase w’imyaka 49, ukurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Musabyimana yatawe muri yombi ku wa 17 Nyakanga 2024. Ni ibyaha byabereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Kabatwa mu Mudugudu wa Kinyita.

Amakuru avuga ko Musabyimana akekwaho iki cyaha kubera gukubita uwitwa Uwitije Bernardo w’imyaka 18 akoresheje ibuye akamukomeretsa mu mutwe bikomeye ndetse agakubita n’uwitwa Mukangendabanga Emeritha w’imyaka 44 na bwo akoresheje ibuye.

Musabyimana ukekwaho ibyo byaha yazizaga abo baturage ko barenze ku mabwiriza bagakingura inzu z’ubucuruzi zabo, bagacuruza batamusabye uruhushya.

Musabyimana afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Simbi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, giteganywa n’ingingo ya 21 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ubwinjiracyaha bwakozwe ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ugihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ni mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, giteganywa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw

RIB yibukije abantu bose kugira ubworoherane no kwirinda kwikanyiza, itangaza ko nta hantu na hamwe amategeko ahana ateganya igihano cyo gukubita umuntu warenze ku mabwiriza aba yashyizweho n’ubuyobozi.

Yakomeje ivuga ko “uwarenze ku mabwiriza hari uburyo ahanwa, ariko gukubita ntaho biteganyijwe.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ati “Biragayitse kubona hari umuyobozi wishora muri ibyo bikorwa. Ibikorwa nk’ibi byo gukubita ndetse hakiyongeraho gukomeretsa, bihanwa n’amategeko. Nta muyobozi ukwiriye kujya mu bikorwa nk’ibi.”

Uru rwego rwavuze ko ukoze ibyo byaha wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera, rugakangurira abayobozi batandukanye gucika ku muco wo kwihanira, aho kubikora bakajya bamenyesha inzego zibishinzwe.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *