Nyagatare: Abaturage bavuze uko umuturanyi yagaburiye abana inyama z’injangwe umwe agahita yitaba Imana

Abana batatu bo mu muryango umwe utuye mudugudu wa Kirebe, mu kagari ka Rwimiyaga, mu murenge wa Rwimiyaga ho mu karere ka Nyagatare bafatiwe rimwe maze bararemba cyane kugeza ubwo umwe yahise yitaba Imana, abandi babiri bakaba barembye bikomeye nyuma y’uko bagaburiwe inyama bikekwa ko ari iz’injangwe ndetse n’igitoki byazanywe n’umuturanyi wabo.

Mu buhamya umubyeyi w’aba bana yahaye BTN TV avuga ko umuturanyi yazanye ayo mafunguro avuga ko ayazaniye nyina w’abo bana wari umaze iminsi mike yibarutse, ariko yanga kuyafata ngo kuko uwayazanye nta mubano basanzwe bagirana, maze akabwira abana ko bajya kubimena ariko bikarangira abana bihereye barabirya ari nabwo bahise baremba bikomeye.

Uwo muturanyi ngo yaje mu rugo kwa nyakwigendera abwira abana ngo bazane isahani, umwana umwe arayijyana bamushyiriraho izo nyama n’ibitoki, ndetse ngo abemerera ko baza gutwara n’ijerekani y’amazi. Gusa ngo bagize gushidikanya ngo kuko amazi baje kuyamena.

Umuturage watanze amakuru avuga ko ukekwaho guhumanya uyu muryango akimara kumva ko umwana umwe yitabye Imana yahise atoroka ava muri ako gace. Agakomeza avuga ko ku munsi uyu muryango uhumanywa, abana b’ukekwa bari bagiye babwira bagenzi babo ko iwabo babaze injangwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwimiyaga, Ngabonziza Celestin ashimangira ko uyu mugore ushyirwa mu majwi n’abaturage yamaze gutoroka. Akavuga ko bagiye gushaka imiryango yombi bakayiganiriza.

Nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 20 yamaze gushyingurwa ariko bagenzi be basangiye ayo mafunguro bararembye bikomeye aho abaturanyi babo bavuga ko bafite impungenge ko nabo bashobora kubacika.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *