Umuturage witwa Mukandamage Josiane utuye mu mudugudu wa Rwakarihejuru, mu kagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gatsata ho mu mujyi wa Kigali ashyira mu majwi abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’umukozi w’urwego rwa Dasso ukorera mu murenge wa Gatsata avuga ko bamusenyeye inzu nyuma y’uko yari yasimbuje amabati abiri yari ashaje yari kuri iyo nzu.
Uyu mugore avuga ko nyuma yo gusimbuza ayo mabati abiri yatumweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugari, maze amusobanurira ko nta nyubako yazamuye ahubwo ko yasimbuje amabati abiri ngo kuko ayari ariho yavirwaga bikarangira Gitifu amubwiye ngo niyigendere.
Gusa uyu mugore yaje gutungurwa n’uko umudasso witwa Kalisa yaje kumureba akamusaba Fanta ariko ngo atarayimuha uyu mudasso mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 18 Nyakanga 2024 yazanye n’abanyerondo ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugari maze inzu bakayihirika, ibikoresho byarimo bakabita ku gasi.
Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy wa BTN TV dukesha iyi nkuru avuga ko ubwo yageraga aho ibyo byabereye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari n’abo bari kumwe bahise bayabangira ingata, abasenyaga bikorera amabati bahita bagenda.
Abaturanyi ba Mukandamage Josiane nabo bashimangira ko uwo mudasso yaba yasenye iyo nzu kubera ko atabonye ibyo yita Fanta, nyamara ngo ba mudugudu kimwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze muri aka gace ngo bakaba bakomeje kubaka amazu ngo bavuga ko bari mu ntsinzi.