Kigali: Baratabariza umugabo bavuga ko yafunzwe ku maherere ashinjwa gusambanya umwana

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyagasozi, mu kagari ka Karuruma, mu murenge wa Gatsata ho mu mujyi wa Kigali baratabariza umuturage witwa Alphonse wafashwe n’inkeragutabara mu masaha ya saa sita z’ijoro, abamutwaye bakavuga ko uwo mugabo yafashe umwana ku ngufu.

Aba baturage bavuga ko amakuru y’isambanywa ry’umwana ntaho ahuriye na Alphonse ngo kuko amasaha ababyeyi b’umwana bavuga umwana wabo yasambanyirijweho, Alphonse yari aragiye ihene ndetse ari kumwe n’abandi baturage nk’uko babitangarije BTN TV.

Gusa umubyeyi wasambanyirijwe umwana we avuga ko umwana babonye yakomeretse bituma bamubaza ababwira ko uwamufashe yamupfutse umunwa ngo maze akamujyana mu gihuru akamukorera amarorerwa. Ni mu gihe ucumbikiye umuryango w’uyu mwana avuga ko ubwo umwana yabazwaga uko byagenze yakubiswe cyane maze ngo bikarangira avuze ko uwamufashe yari umugabo ufite ubwanwa n’umusatsi.

Abaturage bakavuga ko Alphonse atari we mugabo wenyine muri ako gace ufite ubwanwa n’umusatsi na cyane ko ubwo yafatwaga basanze yogoshe. Bagaheraho basaba Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ko yakurikirana iki kibazo, umugabo uvugwaho gusambanya umwana akarenganurwa ngo kuko ntaho ahuriye n’ibyo avugwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *