Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Musheri, mu kagari ka Rugarama ya mbere mu mudugudu wa Karambi baratabaza bavuga ko barembejwe bikomeye n’umusore bita Dusi bavuga ko ari mu kigero cy’imyaka 17, wigize igihazi akiba abaturage ibyabo ndetse ngo agafata abagore ku ngufu no gusambanya abana.
Umwe mu baturage batigeze bivuga amazina yabwiye BTN ko ikibazo bafite muri Rugarama ya mbere ari ubujura bw’umusore witwa Dusi ukoresha ubujura buciye icyuho, akambura abantu, agasambanya abana, agatera abantu nijoro, nyamara ngo n’iyo afunzwe ntatindayo ngo kuko ahita agaruka, abaturage bakayoberwa impamvu adahanwa.
Abaturage bakomeza bavuga ko uretse kuba uyu musore anywa urumogi ngo afite imiti yakuye mu gihugu cya Uganda ngo ituma akora ibi byose ntafatwe, yanafatwa ntakurikiranwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri, Andrew Ndamage yemeza iby’aya makuru, akavuga ko nk’inzego z’ubuyobozi batangiye guhigisha uyu musore uruhindu kugera ngo abe yafatwa maze ashyikirizwe ubutabera. Akavuga ko hari n’ikindi gihe bigeze kumukurikirana bagiye kumufata agatorokera mu gihugu cya Uganda.
Gitifu ndamage arasaba abaturage ko aho babona uyu musore Dusi batanga amakuru kugira ngo ashobore gufatwa akurikiranwe ku byaha akekwaho.