Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo, mu kagari ka Kabuga ya kabiri mu mudugudu wa Nyagakombe bavuga ko bazengerejwe n’umuturanyi wabo witwa Mukamurenzi Esperance, ngo wirirwa atera amabuye hejuru y’amazu yabo, abandi akabatuka ibitutsi by’urukozasoni ndetse ntasibe no kubakubita.
Nk’uko bamwe muri aba baturage bagaragaje akababaro kabo ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa BTN TV, umwe yagize ati: “Uwo mugore bita Mukamurenzi yiyita umusazi kandi ni muzima. Akavuga ko ari umusazi ngo arwaye sida, akaruma abantu ngo afite igipapuro cy’ubusazi, ariko nta kuri dufite kw’ifatizo. Yirirwa antera amabuye akantuka ibitutsi by’urukozasoni abaturage barabizi”.
Undi ati: “Umugabo we yaraje amukinguje yanga gukingura. Nibwo amennye kiriya kirahure, amaze kukimena amujyana Burigade, ubwo yaje gufungurwa akajya azengereza uyu mukecuru ngo [reba ubuguru bwako, uko kameze kirirwa gasekura abana mu isekuru]. Mbese nta gihe atatuzengereza”.
Undi mukecuru na we uturiye muri ako gace avuga ko amutuka ibitutsi biteye agahinda, aho amwita interahamwe, umukecuru akavuga ko bimubabaza agapfukama agasenga.
Aba baturage bakomeza bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukora raporo ariko ngo bayigeza ku kagari, ubuyobozi bw’akagari ka Kabuga ya kabiri bukababwira ko iyo raporo ntacyo imaze, bityo uwo mudamu ntabashe kuba yakurikiranwa.
Aba baturage basaba ko barenganurwa uyu mugore bavuga ko abazengereje agakurikiranwa, hakarebwa niba koko afite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko abyivugira cyangwa basanga ari ibyo yigira agakurikiranwa.