Disi mumusengere yasubiye mu cyaro! Dorimbogo urembye bikomeye yageneye ubutumwa abakunzi be

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Vava Dorimbogo, ubuzima bwe bumeze nabi aho arembeye mu bitaro bikuru bya Kibogora iwabo mu karere ka Nyamasheke.

Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Urugendo TV, Dorimbogo wumvikanaga ari mu buribwe, yatangaje ko arwaye igifu ndetse n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.

Yavuze ko agifatwa n’ubu burwayi, yari mu mujyi wa Kigali, gusa yagiye kwiviriza mu bitaro byaho (kwa Nyirinkwaya mu Biryogo) asanga bimuhenda cyane ahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Kibogora biri hafi y’iwabo kugira ngo byorohere ab’iwabo kumusura.

Ndetse kandi Dorimbogo yashimiye abakomeje kumwitaho, bamusengera ndetse n’abamwoherereza ingemu. Yongeyeho ati” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”

Inkuru ya YegoB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *