Hongeye kuvugwa umukubuzo muri Academy ya Bayern Munich

Nyuma y’umwaka hatangijwe Irerero ryigisha ruhago rya Bayern Munich rikorera mu Rwanda, bamwe mu bana bari batoranyijwe ngo barizamukiremo, bamaze gukurwamo.

Mu mwaka ushize 2023, ni bwo biciye mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iy’u Budage, hatangijwe Irerero rishamikiye kuri Bayern Munich ariko rigashyirwa mu Rwanda.

Abana bagera kuri 50 ni bo batoranyijwe nk’abarushije abandi kugaragaza impano yo gukina ruhago. Gusa muri aba, haje kuvanwamo abagera kuri 20 kubera kubeshya imyaka.

Abasigaye kuri iyi Academy ya Bayern Munich, bongeye kugabanywa nyuma y’igenzura (Évaluation) ryakozwe n’abatoza batoza batoza aba bana.

Amakuru avuga ko ubwo basezerwagaho mbere y’uko bajya mu biruhuko, hasezerewe abandi bana kubera ko hagomba kujyamo abandi babasimbura.

Amakuru avuga ko hasigaye abana batandatu gusa n’ubwo nta rwego na rumwe ruremeza umubare w’abasezerewe.

Mu kiganiro UMUSEKE dukesha iyi nkuru wagiranye na Jules Karangwa usanzwe ari Umujyanama mu bya Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yemeje ko hari abana barekuwe ndetse bazasimbuzwa ariko na bo bakazakomeza gukurikiranwa ndetse bakazasimbuzwa abandi.

Ati “Ubundi nyuma ya buri mwaka haba igenzura (Évaluation), abatoza bakareba abazamuye urwego muri byinshi bagenderaho. Ni yo mpamvu rero hari abarekuwe bakazasimbuzwa abandi ariko na bo bakazakomeza gukurikirwa biciye mu ma Centre de Excellence mu mashuri yatoranyijwe ku bufatanye na Ferwafa na Sports Scolaire.”

Uretse Jules kandi, Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri Ferwafa, Mugisha Richard, yemeje ko abana bagabanyijwe ariko ku bw’impamvu zizwi.

Ati: “Nk’uko twabivuze Academy igitangira, gusohoka no kwinjira kw’abakinnyi ni ibintu bizajya bikorwa buri mwaka nk’uko n’ahandi hose bigenda iyo umukinnyi cyangwa umwana atujuje ibisabwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *