Umunyamideli w’icyamamare, Kim Kardashian, yongeye gutungura benshi ubwo yatangazaga ko kuri we gushaka ubwiza ntacyo atakora ndetse ko ubu yamaze kwiteza amasohoro y’amafi mu ruhu rwo mu maso ye.
Kim Kardashian umunyamideli uzwiho kugira udushya iyo bigeze kugura ubwiza, dore ko yihinduje imiterere ye akoresheje ‘Plastic Surgery’ aho yiyongeresheje ibice by’umubiri birimo ikibuno, amatako, iminwa yewe akanahinduza amazuru ye.
Ibi ntibyagarukiye aho kuko mu 2020 Kim Kardashian yahishuriye ikinyamakuru The New York Times ko ntakintu na kimwe atakora cyamufasha kumwongerera ubwiza uko cyaba kimeze kose ko we yagikora nubwo cyaba cyigayitse cyangwa gikomeye.
Kuri ubu uyu mugore w’imyaka 43 yahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga ndetse anagarukwaho mu binyamakuru by’imyidagaduro bitewe n’ibyo yatangaje ko yiteresheje amasohoro y’amafi mu ruhu rwo mu maso.
Ibi Kim Kardashian yabitangarije muri filime mbarankuru ku buzima bw’umuryango we yitwa ‘The Kardashians’ inyura kuri Hulu mu gice cya 8 kuri season ya 5. Ubwo Kim yaganiraga na nyina Kris Jenner yamubwiye ati: ”Uruhu rwanjye naruboneye umuti ururinda gusaza”.