Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 14 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi babyukiye mu gikorwa cy’amatora nk’uko nabo bafite uburenganzira bwo gutora.
Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu baratangira igikorwa cyo gutora kuri uyu wa mbere kuva saa moya zuzuye kugeza ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi, hakazaba amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no ku mwanya w’Abadepite.