Umusore w’imyaka 24 w’Umunya-Uganda, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru yibasira Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuryango we, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.
Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida w’Urukiko rwa Entebbe, Stellah-Maris Amabilisi, cyo guhamya ibyaha uyu musore witwa Edward Awebwa wari ufite konti yitwa ‘Save Media Uganda’.
Umucamanza ubwo yasomaga iki cyemezo, yavuze ko “ushinjwa akwiye guhabwa igihano kizatuma akura isomo ku byo yakoze, ku buryo azabasha kubaha Perezida, Madamu wa Perezida n’Umuhungu wabo.”
Ubutumwa bwatumye uyu musore akatirwa gufungwa imyaka itandatu muri gereza, yabutanze mu mashusho yanyujije kuri iyi konti ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, yibasira Museveni, Madamu we ndetse n’umuhungu wabo.
Bumwe mu butumwa bwo kwibasira Perezida Museveni bwatumye uyu musore ahamwa n’icyaha, burimo ubwo yavuze ko imisoro igiye gutumbagira kubera uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda.
Umuvugizi wa Polisi yo mu Murwa Mukuru wa Kampala, Luke Owoyesigyire; yatangaje ko uyu musore Awebwa yagiye ashyira amashusho anyuranye kuri TikTok hagati ya Gashyantare (02) na Werurwe (03) 2024.
Iki gihano cyakatiwe uyu musore, ni kimwe mu misaruro y’ubukangurambara bwatangijwe n’inzego z’iperereza n’iz’umutekano muri Uganda, zatangiye umukwabu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bibasira abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.