Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziyemeje gucoca amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu byombi bitabaye ngombwa ko hazamo abahuza.
Iki cyemezo cyafashwe tariki ya 6 Nyakanga 2024 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahuriraga muri Zanzibar na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.
Ikiganiro bagiranye cyitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe. Icyo gihe bari bitabiriye umwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).
Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mbere y’uko uyu mwiherero utangira, we na Gen (Rtd) Kabarebe bahuye na Minisitiri Shingiro, bumvikana ko guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zizaganira, zigamije kwikemurira iki kibazo.
Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi nta n’ubwo twagiye kukiganira muri iyo nama kuko mbere y’uko inatangira twaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, twumvikana ko ikibazo cyacu tugiye kukiganiraho hagati y’ibihugu byombi, nta muhuza ukenewe kuko ibihugu byombi bihuje ururimi, bihuje umuco. Twumvikanye ko tuzahura vuba kugira ngo tubicoce.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umwanzuro w’uko abahagarariye ibi bihugu bazahura ari wo wagejejwe ku bandi baminisitiri bitabiriye uyu mwiherero, hanyuma bemeranya ko uku guhura kuzaba mbere ya tariki 31 Ukwakira 2024 nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC.
Guhura kw’abahagarariye ibihugu bifitanye amakimbirane biri mu mahame ya EAC kuva yashingwa, aho ibihugu biyigize byemeranyije ko mu gihe hari agatotsi kaje mu mubano wabyo, bizajya byicarana, biganire mu mahoro ku buryo bwo kubicoca.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye kuva mu Ukuboza 2023, ubwo muri uko kwezi umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga ibitero muri zone Gatumba iherereye mu ntara ya Bujumbura Rural.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rufasha uyu mutwe witwaje intwaro, ndetse ngo abayobozi bawo baba i Kigali. Ibi birego guverinoma y’u Rwanda yarabyamaganye, isobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cy’abaturanyi ikorana na wo.
Muri Mutarama 2024, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, isobanura ko izayifungura mu gihe abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 bazaba boherejwe i Bujumbura.
Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, muri Gashyantare 2024 yagiriye uruzinduko mu Rwanda no mu Burundi kugira ngo yumve buri ruhande, hagamijwe gushaka umuti w’aya makimbirane.
Minisitiri Shingiro w’u Burundi aherutse gutangaza ko mu gihe inzira ya dipolomasi ifunguye, nta kibazo kidashobora gukemuka. Ati “Inzira ya dipolomasi ni igikoresho gifite imbaraga gikemura amakimbirane n’ukutumvikana hagati y’ibihugu.”
Inkuru ya IGIHE.COM