URUKUNDOReba impamvu abashakanye bagera igihe bumva batagishaka gukorana imibonano mpuzabitsina July 11, 2024July 26, 2024 - by FAVORABLE - Leave a Comment Iyo uganiriye n’abantu bubatse ingo, bakubwira ko ari ibisanzwe ko abashakanye bagera igihe bakaba batagifitanye ibyiyumviro byo gukorana imibonano mpuzabitsina, bakavuga ko iyo ngingo igira agaciro mu minsi ya mbere y’urushako, nka nyuma y’imyaka ibiri ugasanga bashobora no kumara icyumweru cyangwa kikarenga icyo gikorwa cyaribagiranye. IkinyamakuruIndia Times muri Kamena 2023 cyanditse ko Umujyanama mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina wo mu Gihugu cy’u Buhinde, Rajan Bhonsle, yakibwiye ko ‘‘Hari impamvu nyinshi zituma abashakanye badakora imibonano mpuzabitsina. Impamvu ikomeye ni uko 50% biterwa n’imiterere y’umubiri’’. Muri izo mpamvu Bhonsle yavuze harimo kuba igihe cyagera umugabo akaba atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira imisemburo mike y’umubiri no kurangiza vuba, mu gihe umugore we ashobora kurwara indwara y’ubwoba imutera gutinya ikintu cyose cyakwinjira mu myanya ye y’ibanga, ndetse no kugabanyuka cyangwa no gushira kw’ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina. India Times kandi yagaragaje ko umujyanama mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina akaba n’umuganga ku ndwara n’ibindi bibazo biyerekeyeho, Dr. A.V Lohit, mu bushakashatsi bwe yavuze ko nibura buri kwezi hagati ya 20% na 30% mu bashakanye baba batishimiye urushako rwabo kubera iki kibazo. Zimwe mu mpamvu yagaragaje zitera uko kutishima harimo kuba hari abashakanye hagati yabo baba bafite imyumvire itandukanye kuri iyi ngingo, kubatwa n’indi mico irimo nko kwikinisha no kureba amashusho y’urukozasoni bikaba ari byo bibanyura kuruta gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye, ndetse no kuba hari ababa badafite ubumenyi kuri iyi ngingo. Urubuga rwa Very Well Mind rushyirwaho inkuru zishingiye ku bushakashatsi, muri Kamena 2023 rwagaragaje ko uku kugabanyuka ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye iyo bombi ntacyo bibatwaye cyangwa bose ari byo byiyumviro bafite nta kintu kinini byica, ariko ko iyo bije umwe muri bo agakenera kenshi gukora imibonano mpuzabitsina mugenzi we atabishaka biba ari ikibazo ndetse binangiza umubano wabo iyo batabishakiye igisubizo hakiri kare. Mu 2016 The Guardian yanditse ko mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, 45% by’abashakanye ari bo bavuze ko banyuzwe n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu rushako rwabo, mu gihe 51% bo bavuze ko batigeze bakora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’ukwezi gushize uhereye igihe babazwaga hakorwa ubwo bushakashatsi. Urugero, bishobora kuza nyuma y’uko umwe mu bashakanye yanyuze mu gihe cy’uburwayi runaka, kugira umuhangayiko, kuba hari amakimbirane abashakanye bagiranye ntibayakemure ngo bongere kumvikana neza, kugera mu zabukuru, kuba hari uwanyuze mu bihe byamuteye agahinda gakabije n’ihahamuka ntiyitabweho ngo avurwe akire, kuba hari utakigira ibyo byiyumviro yarakoresheje imiti y’uburwayi runaka izo zikaza nk’ingaruka zayo ndetse n’ibindi. Abashakanye bafite iki kibazo bagirwa inama yo kukiganiraho bitonze kandi bari ahantu habaha kuvuga kuri iyi ngingo bisanzuye, ndetse bakabwizanya ukuri badatunganye agatoki ngo buri wese ashinje mugenzi we ibitagenda muri iki gikorwa. Igihe ibiganiro bidatanze umusaruro, ni ngombwa kugana abajyanama kuri iyi ngingo byaba ngombwa ufite ikibazo bakamugira inama yo kujya kwivuza.