Umuturage utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo witwa Mukarukundo Concessa avuga ko aho atuye nta muntu umuvugisha ndetse ko bamwe birinda no kuvuga amazina ye ngo kuko bavuga ko atera umwaku nyuma y’uko ashatse abagabo 20 bose bagenda bapfa.
Uyu mugore avuga ko umugabo wa mbere bashakanye mu mwaka wa 1969 akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ubwo bari batuye mu karere ka Gicumbi, nyakwigendera akamusigana umwana umwe w’umuhungu ari nawe yabyaye wenyine mu buzima kuko abandi bagabo 19 bose bagenda bapfa nta kana bamusigiye.
Mu gahinda kenshi ubwo uyu mugore yaganiraga n’umunyamakuru wa YouTube channel yitwa ‘The Sunset TV’, yavuze ko umugabo wa mbere akimara kwitaba Imana, uyu mugore aho yari atuye bavuze ko ari umurozi bituma ajya gushakira ubuzima mu mujyi wa Kigali aho yageze agashaka umugabo wa kabiri nawe ngo waje kwicwa n’indwara ya Amibe.
Ibi ngo byatumye abantu bakomeza kumwikoma bavuga ko atera umwaku, nubwo bitamubujije gukomeza gushaka abandi bagabo ngo kugeza ubwo ubu uwa 20 amaze amezi 7 yitabye Imana, gusa Mukarukundo akaba yarahisemo kuba arekeye aho gushaka.
Avuga ko aho anyuze hose abantu bamuvumira ku gahera, ntihagire umuvugisha ngo kuko hose bavuga ko ari umurozi, abandi bakavuga ko ari umuteramwaku ngo kuko abagabo 20 bose abashaka bakagenda bapfa.
Umwana yabyaranye n’umugabo wa mbere yarakuze ashaka umugore ubu ngo akaba atuye muri Kigali ariko na we akaba ari muri abo badashobora kuvugisha nyina ngo kuko atajya amwikoza.
Mukarukundo akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rw’umugabo wa 20, atazongera gushaka undi ahubwo ko agiye kujya asenga gusa ngo kuko nta kindi yakora mu buzima ngo kigende kandi abantu baramushyize mu kato, dore ko yigeze no kugerageza gucuruza urwagwa ariko akabura ugera aho acururiza bikarangira arumennye.