AMAKURU MASHYA: Hatangajwe iminsi ibiri yikurikiranya y’ikiruhuko mu Rwanda

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko iminsi ibiri ibanziriza icyumweru gitaha, ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda babasha kuzuza inshingano mboneragihugu z’amatora.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.

Iri tangazo ritangira ryibutsa Abanyarwanda by’umwihariko “abakozi n’abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko ku wa Mbere tariki 15 no ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.”

Ku wa Mbere hazaba Amatora ya Perezida wa Repubulika n’amatora rusange y’Abadepite, mu gihe ku wa Kabiri hazakorwa amatora y’ibyiciro byihariye, birimo icy’abagore, icy’urubyiruko ndetse n’icy’abafite ubumuga, bazahagararira ibi byiciro mu Nteko Ishinga Amategeko.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ikomeza igira iti “Iyo minsi yombi [Ku wa Mbere no ku wa Kabiri] izaba ari iminsi y’ikuruhuko rursange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mbonezagihugu.”

Ni amatora agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe, yaba aya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’Abadepite, akaba agiye kuba akurikiye ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi biba mu bice binyuranye by’Igihugu.

Ivomo: Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *