Mu buryo buteye agahinda umugore yavuze uko umugabo we yahukanye kubera ko igikorwa cy’abashakanye cyanze

Umugore witwa Neema Mukarugwiza yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi ndetse bagaragaza amarangamutima y’akababaro ubwo yatangaga ubuhamya bw’uko yashatse ari umwana muto ndetse ari umunyeshuri nyuma bikaza kurangira urugo rwanze kubera ko haje kwitambikamo abagizi ba nabi bituma igikorwa cy’abashakanye (gutera akabariro) ndetse ku buryo byatumye umugabo we aza guta urugo.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’umunyamakuru, Gerard Mbabazi kuri YouTube channel ye, yavuze ko yashatse umugabo bigoranye ngo kuko yafashwe ku ngufu ku manywa y’ihangu akubaka bigoranye ariko amaherezo ntibyagenda neza ngo kuko hageze igihe yaba aryamanye n’umugabo we bakumva umuntu azenguruka urugo, yagera ku idirishya ry’aho baryamye igikorwa cy’abashakanye kigahita cyanga.

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo umugabo yaje guta urugo nyamara yakundaga abana be, ariko ngo igihe cyarageze agiye guta urugo ateranya abana be abangisha nyina ndetse ababwira ko yamuruhije bityo ko agiye kumusiga. Gusa abana baramwinginze bamusaba ko yaguma mu rugo bagashaka ubundi buryo bwo kubaho, birangira se ababwiye ko agiye kubitekerezaho akazabaha igisubizo. Kuva ubwo ntaragaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *