Karongi: Abo imvura y’amahindu yangirije ibyabo baratabaza

Abaturage bo mu Mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi, barasaba ubufasha nyuma y’uko imvura ivanze n’amahindu yibasiye imirima yabo bari kuzasarura mu kwezi gutaha. Ni imvura yaguye mu ntangiro z’iki Cyumweru ariko ikaba yaraguye itunguranye.

Abaturage bavuga ko iyi mvura yari yiganjemo amahindu menshi yangije bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande. Ibihingwa byose nk’urutoki, ibirayi, amasaka, imyumbati, urubingo n’ibindi byose by’aho ayo mahindu yaguye byashizeho amababi.

Imvura ikimara guhita, amahindu yose yikusanyirije mu mirima no mungo z’abantu aho yangije hegitari zisaga ijana y’icyayi. Ibi rero byatumye basaba gufashwa kubona icyo kurya kubera ko imyaka yangijwe n’aya mahindu imyinshi yendaga kuzasarurwa mu kwezi gutaha.

Uretse ibihingwa ngandurarugo byibasiwe n’aya mahindu, yanangije cyane icyayi gihinze ku bwinshi muri ka gace, ahabarurwa hegitari zirenga ijana. Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bukurikije ubukana bw’iki kiza, abaturage cyagizeho ingaruka bakwiye ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *