Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili taliki 9 Nyakanga 2024 nibwo abagore batuye mu karere ka Rusizi bazindutse mu gitondo cya kare bajya kumva imigabo n’imigambi y’abagore bari kwiyamamariza ku myanya y’abadepite bagize 30% mu nteko ishinga amategeko. Abitabiriye bavuga ko byageze mu masaha ya saa sita babwirwa ko baza kugaburirwa ndetse bagahabwa n’itiki ibageze mu ngo zabo ariko byaje kurangira amaso aheze mu kirere.
Nk’uko bamwe muri aba bagore baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru, umwe yagize ati: “Baratubwira bati mube muretse gutaha turabahereza ibiryo tubahe n’agatike. Noneho babonye abadepite bagiye bahita badufata nk’isosi ya mazizi, sintinya kubivuga… Nkanjye mfite ikibazo, ubu navuye mu rugo, ubu ndagera mu rugo gute?”
Undi ati: “Twaje tuje gushyikira abadamu bagenzi bacu bazaduhagararira mu nzego… Twari tahisemo abadepite beza tuzitorera, twamaze kubanoma, twabarebye nabo batugejejeho ibyiza bazatugezaho ariko bigeze aho batubeshya agatike, bakatubeshye turavuga ngo reka dutegereze, birangira ntako baduhaye”.
Aba bagore bakomeza bavuga ko bazindutse mu gitondo cya kare ariko ngo byageze ku isaha ya saa munani n’igice bahabwa impapuro zo kwiyandikaho maze babwirwa ko baba bategereje kugira ngo bahabwe ifunguro ndetse basubizwe amafaranga y’itiki yabazanye ariko bikarangira ntacyo babonye.
Bakomeza bavuga ko ubwo byageraga ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba babwiwe ko bitagishobotse, basabwa gutaha ngo amafaranga bakazayohererezwa ariko bo bakavuga ko batarataha ko ahubwo bahisemo kurara muri sitade.