Umwunganizi wa Kanye West yiyambaje inkiko azisaba ko zamutandukanya n’uyu muraperi utakimwishyura

Uwunganira Kanye West [Ye] mu mategeko Brian Brumfield yiyambaje inkiko azisaba ko zamutandukanye n’uyu muraperi utakimwikoza ndetse ntiyubahirize ibyo kumwishyura.

Uyu munyamategeko niwe wari umuhagarariye mu rubanza aregwamo gukubita umufana wari umusabye ko yamusinyira autographe.

Uyu munyamategeko yajyanye ikibazo cye mu nkiko asaba ko yakurwa mu bunganira Kanye West kuko atakivugana n’uyu muhanzi ndetse umubano wabo wazambye kuva muri Kamena 2024 nyuma y’amezi atanu bari bamaze bakorana.

Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 29 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *