Rutsiro: Umwarimi yatemberanye na bagenzi be ku Kivu ararohama bamukuramo yapfuye

Ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ni bwo umwarimu witwa BIZIMANA Emmanuel wari ufite imyaka 32 y’amavuko, wigishaga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kivu Hills Academy, ryo mu karere ka Rutsiro, yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa, nyuma y’uko yari yajyanye n’abandi barimu bakorana.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Patrick, aho yavuze ko byabereye muri uyu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Remera ho mu Mudugudu wa Bigabiro, ndetse ngo iyi mpanuka yabaye ubwo yari kumwe ni Abakozi bakoranaga kuri iri shuri (Abarimu).

Yagize ati “Twamenyeshejwe ko umwarimu wo Kivu Hills Academy (KHA) witwa BIZIMANA Emmanuel wari ufite imyaka 32, arohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari kumwe n’abarimu bagenzi be, yarohamye mu Kiyaga cya Kivu bakamukuramo, ariko amahirwe yo kubaho kwe ntarenge aho kuko yahise apfa.”

Gitifu Muhizi yakomeje asaba abaturage kuba maso bakirinda kujya koga batambaye imyambaro yahugenewe (Life jacket), kuko amazi nta muhanga wayo. Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *