Urukiko rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwa Butembo rwakatiye abandi basirikare 16 igihano cy’urupfu, bazira guhunga urugamba bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ibyaha bashinjwaga birimo guhunga umwanzi, ubujura, ibyaha byibasiye inyokomuntu, kwanga kubahiriza amabwiriza y’abayobozi ndetse no guta intwaro.
Uru rubanza rwabereye muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 6 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi icyenda abarwanyi ba M23 bafashe ibice birimo Kanyabayonga n’ibindi bihana imbibi.
Ubwo M23 yafataga ibi bice tariki ya 28 Kamena, abasirikare benshi ba RDC bahungiye mu mujyi wa Butembo. Tariki ya 4 Nyakanga, aba mbere 25 baraburanishijwe, bakatirwa igihano cy’urupfu.
Tariki ya 5 Nyakanga, abandi basirikare batatu bakatiwe igihano cy’urupfu bazira guhunga umwanzi, kwica, kugerageza kwica, ibyaha byibasiye inyokomuntu no guta intwaro.
Uru rubanza rwabaye tariki ya 6 Nyakanga muri rusange rwaburanishwagamo abasirikare 22. Bose bari basabiwe igihano cy’urupfu, ariko urukiko rwafashe icyemezo cyo guhamya icyaha 16.
Abandi batatu baburanaga muri uru rubanza bahanishijwe igifungo cy’imyaka 10, batatu bandi bagirwa abere nk’uko byasobanuwe n’umwe mu banyamategeko babo, Me Jules Muvweko.
Source: IGIHE