Umukobwa wa Perezida Biya yeruye avuga ko ari umutinganyi anasaba guhindura itegeko ribahana

Brenda Biya umukobwa wa Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yeruye atangaza ko aryamana n’abo bahuje igitsina, akavuga ko yizeye ko inkuru ye izafasha benshi ndetse bikaba byatuma n’itegeko rihana ubutinganyi muri icyo gihugu rihinduka.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Parisien ku nsanganyamatsiko igira iti ”inkuru yanjye ihindure amategeko”, cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe avuze ko aryamana n’abo bahuje igistina.

Mu cyumweru gishize ku wa 30 Kamena 2024, Brenda yashyize ifoto ye kuri Instagram asomana n’umukunzi we [w’umukobwa] iherekejwe n’amagambo y’urukundo, mu kiganiro yasobanuriye Le Parisien ko yashakaga gutanga ubutumwa bukomeye binyuze mu magambo yanditse.

Brenda Biya umukobwa wa Perezida Paul Biya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *