Imanishimwe Emmanuel Mangwende arabyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko ashobora kutaza muri APR FC ava muri FAR Rabat

Umunyarwanda ukina muri FAR Rabat yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu gihugu cya Maroc, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ashobora kutava muri iyi kipe ngo aze gukinira APR FC yo mu Rwanda nk’uko aya makuru amaze iminsi ahwihwiswa.

Impamvu nyamukuru yatumaga Imanisimwe Emmanuel Mangwende azava muri iyi kipe yanditse amateka muri shampiyona ya Maroc ni uko umutoza ukomoka muri Tunisia, Nasreddine Nabi watozaga FAR Rabat yari yavuze ko Mangwende atari mu bakinnyi uwo mutoza ashaka muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri ubu rero amakuru ariho nuko uyu mutoza yamaze gusezera ubu akaba yagiye gutoza Kaizer Chiefs yo muri Afrika y’Epfo. Ibi bikaba bishobora kuba amahirwe kuri Emmanuel Mangwende yo kuba yakongeresha amasezerano muri FAR Rabat bityo ntabe akije muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *