Ibirindiro bitandukanye bya AFC/M23 byaterewe icyarimwe n’ingabo za FARDC , SADC, FDNB, n’izindi nyeshyamba bakorana ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe hatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kari kemeranyijwe n’impande zombi bigizwemo uruhare na Amerika
Umuvugizi wa AFC mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati « Aka kanya, abaturage b’abasivili n’ibirindiro byacu byose byibasiwe n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, ADF, ingabo z’igihugu cy’u Burundi n’ingabo za SADC i Matembe, muri kilometero 12 uvuye Kaseghe ».
Yakomeje agira ati « Mu gihe AFC / M23 yubashye agahenge ko kurengera ikiremwamuntu yasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izo ngabo ziyemeje kurenga iyi gahunda nziza igamije gufasha abatabazi ndetse n’abavanywe mu byabo. »
Yongeyeho ko batanzeho umugabo akarere, umuryango mpuzamahanga ndetse n’abakora mu bikorwa by’ubutabazi ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa, kubikira kubaha agahenge kwabo bukabaga ibitero n’amabombe ahantu hatuwe cyane.