Abasirikare 196 birukanwe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF)

Abasirikare 196 barimo ba Sous-Ofisiye ndetse n’abato, birukanwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nk’uko byemezwa n’Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 03 Nyakanga 2024.

Muri iyi gazeti hagaragaramo kandi amazina y’abirukanwe ndetse na numéro za gisirikare (Numéro matricule) zabarangaga. Abasirikare birukanwe bari mu byiciro bibiri, birimo icy’abirukanwe ku wa 14 Ukwakira 2016 ndetse n’abirukanwe ku wa 06 Kamena 2024 nyuma yo kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri iyo tariki.

Muri rusange abirukanwe barimo Segeant-Major umwe, Senior Sergeant, abafite ipeti rya Sergeant 20, ba Caporal 58 na ba Private 116.

Ingingo ya 32 y’itegeko n° 64/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 rigenga Ingabo z’u Rwanda ivuga ko umusirikare ashobora kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda n’urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y’imyitwarire, hakurikijwe amategeko abigenga.

NIBA UKUNDA FILIME Z’ABAKUZE KANDA HANO UBONE NYINSHI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *