Gusomana byabaye ikimenyetso cy’urukundo n’urugwiro ku Isi yose, uvuye ku gusomana ku itama kugeza ku gusomana kw’abakundana. Ibi byose nibyo byatumye hashyirwaho Umunsi Mpuzamahanga wo gusomana.
Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 6 Nyakanga, nk’igihe cyahariwe iki gikorwa cy’urukundo.
Igitekerezo cy’Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana cyavukiye mu Bwongereza mu 2006. Intego yari ukwibutsa abantu ibyishimo bidasanzwe biva mu gusomana n’akamaro bifite mu mubano.
Ugereranyije na Saint Valentin ikunze kwibanda ku bikorwa bikomeye by’urukundo, Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana ushimangira igikorwa cy’ingenzi cyo gusomana nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubwuzuzanye.
Uyu munsi wahise ukundwa vuba, ukwira mu bice bitandukanye by’Isi, buri kimwe cyongeraho uburyo bwacyo bwihariye bwo kuwizihiza.
Gusomana bifite amateka n’akamaro bitandukanye mu mico itandukanye. Mu mico imwe, gusoma ku itama ni ikimenyetso gisanzwe cyo kuramukanya, mu y’indi ni ikimenyetso cy’urukundo rukomeye. Mu gihe gusomana ku munwa byo byahariwe cyane abakundana.
Muri siyansi, gusomana bigaragazwa ko byohereza endorphin na oxytocin; imisemburo ifitanye isano n’ibyishimo n’ubwuzuzanye. Kandi bishobora kugabanya umunaniro no gukomeza imibanire.
Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana urenze kwizihiza gusa urukundo mu buryo bw’umubiri; ni urwibutso rw’ubwuzuzanye bwo mu byiyumvo gusomana bitera.