Umukecuru amaze imyaka 20 akoresha gerenade nk’inyundo ayihondesha ibintu bikomeye

Umukecuru w’imyaka 90 wo mu gihugu cy’u Bushinwa yamaze imyaka 20 akoresha grenade mu mwanya w’inyundo kuko atari azi ko ari yo ndetse agira amahirwe ntiyamuturikana muri icyo gihe cyose ni nyuma yo kuyitoragura ubwo yarimo akora mu murima we ahitwa i Xiangyang, mu Ntara ya Hubei.

Amakuru yatanzwe n’uwo mukecuru wiswe Quin avuga ko yabonye icyo gikoresho kidasanzwe, gifite ku mutwe h’icyuma n’agahini gato k’igiti, maze yibwira ko ari inyundo akijyana mu rugo akajya ayikoresha ahonda ibintu bikomeye harimo n’imisumari. Ku wa 23 Kamena ni bwo uyu mukecuru yamenye ko iki gikoresho yari abitse mu nzu ari inyundo nyuma y’uko abibwiwe n’abagabo bashinzwe gusenya inzu zishaje.

NIBA UKUNDA VIDEWO Z’ABAKUZE KANDA HANO UREBE NYINSHI

Polisi yo muri kariya gace ivuga ko hari igice cyo kuri iyo grenade gikozwe mu giti, cyari cyaramaze koroha kubera kumara imyaka myinshi ikoreshwa nk’inyundo, mu gihe igice gikozwe mu cyuma na cyo cyari cyaramaze kuzamo ibintu bisa n’ibihanga. Amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga uyu mukecuru asobanura iby’iki gikoresho yagiraga ati “Narayikoreshaga mponda urusenda rutukura, kumena imbuto zikomera ndetse no mu gutera imisumari.”

Polisi ikigera muri uru rugo nyuma y’uko aba bagabo bayihamagaye, itsinda ryoherejwe ryavuze ko iyo grenade ari iyo mu bwoko bwa ‘Chinese Type 67’. Polisi yo kuri sitasiyo ya Huangbao, yemeje ko iriya grenade iturika kandi yica, ndetse irayituritsa ku buryo bukwiye kugira ngo itazagira uwo ikomeretsa. Polisi kandi yemeje ko Qin yabaye umunyamahirwe udasanzwe kuba iyo grenade itaramuturikanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *