Umugabo witwa Bagaragaza Jean Pierre w’imyaka 32 wo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Bushekeri, akagari ka Buvunga mu mudugudu wa Winkamba yasanzwe mu ishyamba yapfuye bikekwa ko yiyahuye, nyuma y’uko y’icyumweru avuye mu rugo abwiye umugore we ko agiye kwiyahura umugore akagira ngo ni ukumukanga.
Birakekwa ko intandaro yo kwiyahura k’uku mugabo usize abana babiri yaturutse ku businzi aho yari aheruka kuva mu kabari yarwanye maze yagera mu rugo umugore akamwereka ko atabyishimiye. Byatumye umugabo asohoka mu nzu abwira umugore we ko agiye kwiyahura ngo kuko atakomeza kubana na we kandi amubabaza.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko nyakwigendera avuye mu rugo yahamagaye umugore kuri telefone amubwira ko agiye kwiyahura ndetse ko yamaze kugura ikinini cyica imbeba cyo kwiyahuza. Umugore yihutiye kubibwira inzego z’ubuyobozi nabo ababwira ko agiye kwiyahura ariko bakomeza kugira ngo ni ukubakanga bisanzwe.
Kuri telefone yongeye guhamagara umugore we amubwira aho ari mu ishyamba amusaba ko ahamusanga ariko ngo ntibabonanye, yaramwihishe kuko umugore yari yajyanye n’abandi bantu kandi yari yamusabye kuza yenyine nk’uko byemezwa n’uyu mugore wa nyakwigendera witwa Uzayisenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Buvungira, Nzayirambaho Salomon na we yemeza iby’aya mkuru ndetse akavuga ko bakeka ko nyakwigendera yiyahuye nubwo yabibabwiye mbere bakagira ngo arimo kwivugira.
Nyuma y’icyumweru ibyo bibaye nibwo abana barimo batashya inkwi mu ishyamba baguye ku murambo wa nyakwigendera waratangiye kwangirika maze bajya kubibwira abantu.