Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Kingston utorohewe n’ibihe arimo kuri ubu nyuma yo gufatwa na polisi yo muri iki gihugu igasaka urugo rwe, ubu yamaze gutabwa muri yombi ndetse akaba arimo gusabwa gutanga ingwate y’ibihumbi 100 by’amadolari.
Ku Cyumweru nibwo uyu muhanzi Sean Kingston yajyanwe muri gereza ya Florida nyuma yo koherezwa muri Carfonia ashinjwa gukoresha uburiganya akiba agera kuri miliyoni y’amadolari ya Amerika afatnyije na nyina, Janice Turner.
Nk’uko bigaragara mu ishami ry’umugenzuzi w’akarere ka Broward, uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo; kimwe cya gahunda yateguwe yo kunyereza akayabo kangana n’amadolari ibihumbi 50, ibirego bine byo kwiyoberanya kugira ngo abeshye, kimwe cy’ubujura bukomeye bwibye angana n’amadolari ibihumbo 20 hamwe n’ibyaha bibiri by’ubujura bukomeye bw’amadolari ibihumbi 100.
Ku ruhande rwa nyina Janice Turner aregwa gukoresha umwirondoro w’undi muntu kugira ngo atware amadolari ibihumbi 200 muri Banki ya Amerika.
Nk’uko bigaragara mu cyemezo yo kubata muri yombi mu cyumweru gishize, Sean Kingston na nyina barashinjwa kunyereza ubucuruzi butandukanye harimo n’imodoka. Ndetse banakoze ubujura bukomeye bwo kwiba umukufi uhenze wa Cadillac Escalade ufite agaciro kangana na $86,000.