Nyanza: RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica uwo bavuga ko ari igisambo

Byabereye mu karere ka Nyanza u Murenge wa Muyira, mu kagari ka Migina mu mudugudu wa Karirisi aho abaturage batabaye uwatewe n’abajura bakica uwo bikekwa ko ari umujura nyuma y’uko habereye imirwano hagati y’uwaje kwiba n’uwibwaga.

Abajura bane bateye urugo rwa Bimenyimana Theoneste w’imyaka 30 bashaka kwiba amatungo magungo, yabumvise arasohoka bamubonye batatu bariruka hasigara umwe bararwana maze aramutema, nyirurugo atabaza abaturanyi baratabara. Abatabaye bahageze basanga uyu mujura yatemye nyirurugo ku kaboko, mu mutwe n’izuru, niko kumwadukira barakubita bimuviramo kuhasiga ubuzima.

Uwishwe yari acumbitse mu Murenge wa Muyira, mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Gituza aho yari ahamaze ukwezi, gusa avuka mu murenge wa Ntyazo, mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe.

Biravugwa ko abaturanyi bahageze mbere ari bo Minani Emmanuel w’imyaka 30 na Muhayiman Emmanuel w’imyaka 60 bari gukurikiranwa na RIB, bakekwaho kwica uwo bavuga ko ari igisambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *