Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Mu rukerera rushyira kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi ahagana saa kumi n’igice z’ijoro, amasasu menshi yumvikanye i Kinshasa by’umwihariko ku rugo rw’umunyapolitiki Vital Kamerhe usanzwe ari Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itsinda ry’abashatse guhirika ubutegetsi ryari riyobowe na Christian Mangala, umunye-Congo usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba binjiye mu biro bya Perezida Tshisekedi biri mu murwa mukuru Kinshasa ndetse bafata amashusho yanyuraga imbonankubone kuri Facebook barimo imbere, bari bitwaje amabendera ya ‘Zaire’,izina igihugu cya RD Congo cyahoranye.
Ibiro bya Tshisekedi biri ahazwi nka Palais de la Nation ubusanzwe kubigeraho uca kuri bariyeri z’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, nyamara abagerageje guhirika ubutegetsi bagaragaye bari imbere mu nyubako, ku buryo bitarasobanuka uko bageze imbere mu nyubako.
Ingabo z’iki gihugu zahumurije abaturage, zivuga ko ibintu byose biri ku murongo kandi umutekano wabo ucunzwe neza, ibi byavuzwe nyuma yuko hagaragaye andi mashusho bicajwe hasi, bigaragara ko bafashwe mpiri.
Muri bo harimo Umuzungu w’Umunyamerika bigaragara ko afite passport y’iki gihugu.
Yaba Vital Kamerhe yaba na Perezida Tshisekedi bose bameze neza nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.